News
Home > News > ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
> 12 October 2014
Kuri uyu wa Kane tariki ya 09/10/2014, Rubavu kuri Centre Culturel hateraniye Inama yahuje abacuruzi n’ubuyobozi bw’ Akarere. Iyi nama yarigamije kurebera hamwe ibyagezweho n’Urwego rushinzwe ibiganiro hagati y’Abacuruzi na Leta RPPD rwatangiye gukora muri Rubavu kuwa 17/2/2013.
Umukozi Ushinzwe Amakoperative n’Ubucuruzi waruhagarariye Umuyobozi w’Akarere yongeye kwibutsa impamvu nyamukuru y’ iyi nama ko igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho na gahunda ya RPPD ndetse no kugaragaza ibindi bibazo bidindiza ubucuruzi mu Karere. Yamenyesheje abikorera ko Akarere gashyigikiye iyi gahunda kakaba kiteguye kuboneka mu biganiro byose kazatumirwamo.
Perezida w’Abikorera wa Rubavu, Dirigeant HITAYEZU yibukije amateka ya gahunda ya RPPD ko yatangiye abacuruzi batayumva neza ariko nyuma y’ibiganiro byakozwe bikaba bigaragara ko byagize impinduka mu myumvire ndetse bikanatanga icyizere cy’umusaruro bashingiye ku bibazo byagiye bikemurwa.
Bimwe mu byingenzi byagaragajwe byagezweho na Gahunda ya RPPD muri Rubavu n’ibi bikurikira:
• Ubu urutonde rw’imisoro n’amahoro byemezwa na Njyanama, Abikorera babanje kurutangaho ibitekerezo
• Inzego zibishinzwe zahagaritse abavunjayi bose bakoraga mu kajagari badafite ibyangombwa, hemezwa ko hasigara hakora abafite ibyangombwa bahawe na BNR.
• Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biyemeje kwibumbira muri koperative, Akarere kakabafasha kubona ibyangombwa n’ahantu ho kubika ibicuruzwa byabo mbere yuko byambuka umupaka
• Umukozi wa BDF n’uw’Akarere bakurikirana imishinga abagore bagejeje muri Banki kugeza igihe baboneye inguzanyo.
Umukozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yasobanuriye abacuruzi ingamba ziriho zo guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’amahoteli. Yanabatangarije ko ku mazi “Kivu Belt” hari ibibanza byo kubakamo amahoteli , abakangurira gutangira gutekereza gushoramo Imari. Yagaragaje imbogamizi z’ubukerarugendo harimo, amahoteli akiri make, kudatanga serivisi nziza ndetse na magendu zigaragara mu mahoteli, aho yababwiye ko amahoteli 8 gusa ariyo afite ibyangombwa byo gukora muri Rubavu. Yabasabye ubufatanye mu gukurikiza ibisabwa ku maresitora n’amahoteri.
Abacuruzi bishimiye cyane iyi gahunda ko yabafashije gukemura ibibazo byagaragaraga mu kazi kabo ndetse no gusobanukirwa gahunda zitandukanye zibateza imbere bishimiye Inama Leta ibagira n’uburyo ibaba hafi mu gukemura imbogamizi bahura nazo.
Bimwe mu bibazo by’ingenzi birebana n’Ubucuruzi byagaragajwe muri Rubavu byazakemurwa binyuze mu biganiro n’ibi bikurikira:
Ikibazo cyo guhomba cy’Amahoteli
Umuriro ugenda ugaruka ukangiza ibiribwa ndetse n’ibikoresho
Abagabo banga gusinyira abagore babo ingwate .
Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirafasari Rachel yosoje Ibiganiro akangurira abacuruzi kwegera Akarere mu gihe bahuye n’ibibazo bakabishakira igisubizo hamwe, agira ati ikigamijwe n’Iterambere ry’Akarere. Yashimiye cyane ubufatanye bw’Akarere na PSF/RDB ndetse na GIZ mu guteza imbere ubucuruzi.
By,
Daniel Nkubito, RPPD Secretariat/RDB
Rose Kanyange/RPPD Secretariat/PSF