News
Home > News > ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
> 12 October 2014
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08/10/2014, Musanze kuri Fatima Hoteli hateraniye Inama yahuje abacuruzi n’ubuyobozi bw Akarere. Iyi nama yarigamije kurebera hamwe ibyagezweho n’Urwego rushinzwe ibiganiro hagati y’Abacuruzi na Leta RPPD rwatangiye gukora muri Musanze kuwa 20/2/2013.
Umunyamabanga Nshingabikorwa waruhagarariye Umuyobozi w’Akarere yashishikarije abacuruzi kwegera Leta kugira ngo buzuzanye ndetse abasaba ubufatanye mu kwitabira gushyira mu bikorwa ibisabwa n’Akarere ku nyungu rusange.
Perezida w’Abikorera wa Musanze Byusa Severin yashimiye Leta ubufatanye igaragariza abacuruzi kandi ashishikariza abacuruzi gutanga ibitekerezo ndetse no kugaragaza ibibabangamiye mu bucuruzi.
Daniel Nkubito ushinzwe gahunda ya RPPD muri RDB yagarutse kuri gahunda ya Leta mu gushyiraho ingamba zo guteza imbere ubukungu bw’Igihugu kandi ashimangira ko RPPD ari imwe muri izo ngamba. Yashimiye kandi abagore mu uburyo bitabira iyi gahunda ya RPPD.
Bimwe mu byingenzi byagaragajwe byagezweho na Gahunda ya RPPD n’uko:
• Ubu perezida wa PSF ajya muri Njyanama y’Akarere kandi mbere yuko imisoro ishyirwaho abikorera bayitangaho ibitekerezo bakayemeranwaho n’ Akarere
• Amafaranga yishyurwaga parikingi buri saha 100Frws ubu nyuma y’ubuvugizi binyuze muri RPPD abacuruzi batanga 5000 ku kwezi aho gutanga 15000.
• Umukozi ushinzwe abacuruzi n’amakoperative mu Karere ubu afasha abacuruzi gukurikirana dosiye zabo zaka inguzanyo muri BDF
• Abagore bahoze bacururiza mu muhanda ubu bibumbiye muri koperative bahawe ikibanza cyo gucururizamo mu isoko ndetse banafashwa no kubona inguzanyo.
Abacuruzi bishimiye cyane iyi gahunda, ndetse banashimira ubuyobozi uburyo bubaba hafi bukabashafa kwiteza imbere. Banagaragaje kandi ibikiri imbongamizi ku bucuruzi muri Musanze bizaganirwaho mu biganiro bizakurikira, iby’ingenzi ni:
Ikibazo cy’umuriro ugenda ugaruka ku mahoteri na za resitora;
Ikibazo cy’ubumenyi ku misoro n’isoresha
By’umwikariko hagaragaye ikibazo cy’abagore babuzwa n’abagabo babo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Daniel Nkubito, RPPD Secretariat/RDB
Rose Kanyange/RPPD Secretariat/PSF