Blog

Home > Blog > Abikorera bo muri Musanze barashimirwa ko bashora imari iwabo

Abikorera bo muri Musanze barashimirwa ko bashora imari iwabo

> 13 January 2014

Abikorera bo mu karere ka Musanze barashimirwa ko bashora imari mu karere kabo, aho kuyijyana ahandi, ibi bigatuma akarere gakomeza gutera imbere umunsi ku munsi.

Ibi bikaba ari ibyagarutsweho na Madame Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, mu biganiro bihuza abikorera bo muri Musanze ndetse n’inzego bwite za leta hagamijwe kuganira no gushakira umuti bimwe mu bibazo abikorera bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati: “Turashimira abikorera bo muri Musanze, uburyo bashora imari iwabo, ushatse kubaka hoteli ntayijyanye ahandi, akaba ariyo mpamvu tubona ibikorwa byiterambere bigenda byiyongera”.

Ubwo hatangizwaga ibiganiro hagati ya leta n’abikorera bigamije gukemura ibibazo bishobora kubangamira ubucuruzi (RPPD), mu karere ka Musanze, abikorera bagaragaje ko iterambere ryabo rishoboka iyo barushijeho kuganira n’inzego za leta ibi kandi ngo byaratangiye nk’uko byasobanuwe na Byusa Severin uhagarariye abikorera muri Musanze.

Atanga urugero ku bijyanye n’imisoro, aho kuri ubu ubuyobozi ndetse n’abikorera bavugana mbere yo kugira icyemezo gifatwa, haba mu misoro, mu masuku n’ahandi hose inzego zombie zihurira.

Avuga kandi ko kuri ubu ikibazo kikibangamiye abikorera bo muri Musanze ari uburyo ama banki atinda kubaha inguzanyo nk’igihe batsindiye amasoko, hakaba ubwo amasoko yabo atwarwa n’abandi, gusa ngo ibi byose nibyo bagomba kuganiraho muri ibi biganiro.

Rusanganwa Leon Pierre, umukoziw’urugaga rw’abikorera ushinzwe ubugenzuzi bw’ibikorwa by’abikorere avugako harebwe aho igihugu kigeze mu bijyanye n’ubukungu, bikwiye ko hihutishwa impinduka mu bucuruzi, bigamije korohereza abacuruzi gutera imbere. Ibi rero ngo ni bimwe mu bijyiye kuganirwaho muri ibi biganiro.